Muri Siyoni no mu muryango wacu, gusobanukirwa impamvu umuntu yitwara mu buryo runaka bishobora gutuma twishyira mu mwanya w’abandi, ariko tutaramenya impamvu, dushobora kubumva nabi, tukarakara, hanyuma tukaba abanzi.
Ni yo mpamvu Imana yatsindagirije akamaro ko gusobanukirwa no kwita ku bandi, kandi yatsindagirije “gukundana” nk’inyigisho y’ingenzi y’isezerano rishya.
Abizera b’Itorero ry’Imana bazirikana imibabaro, uburibwe, gukozwa isoni, n’ibitutsi Data na Mama bihanganiye ku bwabo, bakareka kamere yabo ya kera babayeho ku bwabo gusa, kandi bagaharanira kuba abantu bashya bita ku bandi, bakagandukirana, kandi bagakorana urukundo.
Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we. . . . Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se. 1 Yohana 4:16–21
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy