Imana Ishoborabyose, Data wa twese uhoraho, yaje kuri iyi si, yaramanitswe, kandi yihanganira gusekwa, gusuzugurwa, no gutotezwa n’abantu batabarika. Ariko yihanganiye ibyo byose bucece, kugira ngo abone abantu be b’ukuri, ababarire ibyaha byabo byose kandi abakize.
Mu nzira yo gukiza abana bo mu ijuru, Yesu ubwo yazaga ubwa mbere, Kristo Ahnsahnghong ubwo yazaga ubwa kabiri, na Mama wo mu Ijuru Yerusalemu bose baje kuri iyi si mu mubiri. Hagendewe ku buhanuzi, iyi nzira nta kabuza ikubiyemo iminsi y’agahinda, ikurikirwa n’iminsi y’ibyishimo iyo ubwiza bwakiriwe. Mu buryo buhuje n’iryo sezerano, ikuzo ry’Imana Mama, ubu uyobora Itorero ry’Imana, riragaragazwa ku isi hose.
Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?” Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” Yohana 10:32–33
Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize. Yesaya 60:20
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA 
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy